Umwana ashobora kugira impano zitandukanye; yaba mu buhanzi, ubugeni, ubuvuzi, ubwubatsi cyangwa mu bindi. Ariko uko impano ye yaba imeze kose, hari indangagaciro agomba gukura afite.
Mu kiganiro BAHO NEZA- Twite ku buzima bwo mu mutwe, Filsan MUSABE aradusobanurira ko umwana akwiriye:
• Kugira amatsiko yo kwiga no guhora ashaka kumenya byinshi;
• Kumenya gukorana neza no kubaha abandi;
• Kugira ubumuntu n’indangagaciro zimufasha kuba umuntu wuzuye;
• Kumenya ko impano ye yakemura ibibazo kandi ikagira akamaro ku muryango we na kominote atari iyo kumugirira akamaro wenyine;
Intego si ukurera abana bafite impano gusa, ahubwo ni ukurera abana bafite ubumuntu, indangagaciro nziza kandi bashobora kugira uruhare mu guteza imbere umuryango.
Reba iki kiganiro cyose :
piped.video/rSq_rxpHPGA?si=9VEb…