UBUTUMWA BWO GUSOZA IHURIRO RYāUBUMWE NāUBUDAHERANWA
Ubutumwa bwa Perezida wāUrukiko rwāIkirenga Madamu Domitilla Mukantaganzwa
Mu gusoza iri huriro, Perezida wāUrukiko rwāIkirenga yagarutse ku ngingo zāingenzi zifasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka yāIgihugu, gukomeza kubaka ubumwe no guhererekanya inshingano zo kurinda ibyagezweho.
Yasobanuye ko ihanurwa ryāindege ritagomba kwitiranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Jenoside yari umugambi wateguwe wo kurimbura Abatutsi bazira uko bavutse.
Yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye, rukicwa, rugasenyuka, ariko rukongera kwiyubaka. Yagize ati: āU Rwanda rwarapfuye, ariko ntiruzongera gupfa ukundi.ā
Ku birebana nāAbanyarwanda bakiri mu mitwe irwanya u Rwanda, byāumwihariko FDLR, yasabye abazi abo bantu nāimiryango yabo kubagezaho ubutumwa bwāuko Igihugu kibateze amaboko, bakagaruka mu gihugu cyabo bakubaka ubuzima bushya.
Yashimangiye ko buri Munyarwanda afite inshingano zo kugira uruhare mu kugarura no gukomeza ubumwe bwāIgihugu.
Ku rubyiruko, yagaragaje ko kurutumira mu biganiro nkāibi ari uburyo bwo kurusigira inshingano zo kubaka Igihugu. Yashimangiye ko Igihugu kirwizera kandi ko gifite icyizere cyāubushobozi bwarwo bwo gukomeza urugendo rwo kwiyubaka no kurinda ibyagezweho.
Yashishikarije ababyeyi, byāumwihariko abagore nāabagabo, gufata umwanya wo kuganira nāabana, abuzukuru, abakwe nāabakazana ku mateka yāIgihugu. Yasabye imiryango gusubiza ibibazo byāabana bababwira ukuri, kuko kubahisha amateka bishobora kubakururira gufata ibyemezo bishingiye ku makuru atari yo.
Yibukije kandi abagore uruhare rwabo mu kurera abana, kubatoza indangagaciro zāIgihugu, kubakundisha u Rwanda no kubarinda ibiyobyabwenge nāizindi ngeso mbi.
Yasabye abahagarariye Uturere gutaha bagategura ibiganiro nkāibi aho baturutse, kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kurebera hamwe amateka Igihugu cyanyuzemo, aho kigeze nāicyerekezo cyaho kigana.
Yashoje ashimangira ko ubumwe ari imbaraga zāAbanyarwanda, kandi ko buri wese afite inshingano zo kubusigasira no kubutoza nāabazabakomokaho.
āAbanyarwanda tugomba kuba umwe. Ntituzemera ko u Rwanda rwongera gusenyuka. Abubaka Igihugu bafite intego yo gukomeza kukigeza ku iterambere rirambye, kandi ntawe ukwiye kubabera inzitizi.ā