HARI IMYUMVIRE N'IMIKORERE BIKWIYE GUSUBIRWAMO
Ngeze
@CityofKigali aho nari ngiye gusaba serivisi kwa Chief Inspector, ndaparika. Mugenzi wanjye twari dufitanye gahunda yo kujyana kureba uwo muyobozi, we yaje mbere gato, abanza kunyarukira bpr HQ branch.
Ubwo namuhamagaye ambwira ko agiye kuza, mpita nibuka ko nanjye nashakaga ATM yabo, nsohoka ngana yo. Sekirite wampaye parikingi yahise angarura, ambwira ko bitewe gusiga imodoka.
Namusobanuriye ko ngiye bpr aho na mugenzi wanjye turi bujyane kwa Chief Inspector ari kandi ko duhita tuzana vuba. Ati amabwiriza tugenderaho ibyo ntabyemera. Namusabye kubonana n'umuyobozi baranunyereka, nsanga imyumvire ari imwe, ni koko ni we utanga amabwiriza.
Na we ariko yambwiye ko babitegekwa n'ababakuriye. Ubwo nabasize aho ku irembo njya bpr n'amaguru, kandi mpita ngaruka. Mugenzi wanjye na we yahise aza tujyana kwa Chief Inspector, aho Eng. Ndayisenga Jean Bosco yaduhaye serivisi nziza cyane, turanyurwa dusohoka twishimye.
Ariko reka ngaruke ku mabwiriza ubuyobozi buha aba sekirite, mu bigo bimwe na bimwe. Aba ari robotic, akakaye ku buryo bituma ikigo kigaragara nk'ikigoranye. Kumbwira ngo hari abasiga imodoka bakigira mu bindi ahandi bagatinda, ntibivuze ko nanjye ari uko ngiye kubikora.
Gufata abantu bose nk'ababeshyi ni serivisi mbi. N'abandi mukibigenza mutyo ndabasabye nimuhindure. Kandi ikibazo ntabwo kiri ku ba sekirite. Kiri kubabaha amabwiriza atagondeka, adashobotse.
Icyo
@GSI_Rwanda yaziye ni ukugirango bene ibi bijye biganirwaho. Join our WhatsApp group 👇🏾
chat.whatsapp.com/LRhH3etvXM…