Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hakomereje ubukangurambaga bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane 2026 bwahuje abikorera n’abakorera kuri iri soko.
Abikorera basobanuriwe uko babona igishoro cy’igihe kirekire binyuze mu kugurisha imigabane no gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda z’ibigo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,
@gahundemaurice yashishikarije ba rwiyemezamirimo gukoresha iri soko mu kubona igishoro cyo guteza imbere ibikorwa bakora no kongera umusaruro no guhanga imirimo. Yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA),
@RomeoNgarambe yashimangiye ko imiyoborere myiza, raporo z’imari zizewe na gahunda z’ubucuruzi isobanutse ari ingenzi kugira ngo ibigo bigirirwe icyizere n’abashoramari. Yasabye abikorera kwitegura kuzuza ibisabwa kugira ngo babashe kubona igishoro kuri iri soko.
Abikorera bahawe kandi ubujyanama bw’ibanze ku mategeko n’amabwiriza agenga iri soko, ndetse n’intambwe zo kubona igishoro.